Sisitemu ikora 24/7 Code muri SMS ako kanya
App

Amategeko y'Umuhanda

Soma ibibazo n'ibisubizo by'ukuri. Buri kibazo gifite ibisobanuro.

64
Ibibazo
64
Amategeko
26
Ibimenyetso
Urupapuro 2 / 8 — ibibazo 9–16 kuri 64
9 Amategeko y'Umuhanda

Igihe ukurikiwe n ikinyabiziga gitwara abarwayi gicanye amatara y intabaza arabagirana. Wakora iki?

  • A Kugihigamira ako kanya ndetse byaba ngombwa ugahagarara Cy'Ukuri
  • B Kongera umuvuduko kugirango ugisige
  • C Kugumana umuvuduko wari ufite
  • D Guhagarara bitunguranye mu muhanda
10 Amategeko y'Umuhanda

N uwuhe muntu ushobora gusimbura ibimenyetso byo mumuhanda dutegetswe kubaha?

  • A Umuyobozi w ikinyamitende
  • B Umunyamaguru
  • C Umukozi ubifitiye ububasha Cy'Ukuri
  • D Umuyobozi wa bisi
11 Amategeko y'Umuhanda

Mugihe uri murugendo rurerure mumuhanda urombereje w ibice byinshi. Niki wakora mugihe wumva utangiye kugira ibitotsi?

  • A Gucuranga umuziki cyane
  • B Kwihuta cyane kugirango usoze urugendo vuba
  • C Kuva mumuhanda urombereje w ibice byinshi ugahagarara ahantu hatekanye Cy'Ukuri
  • D Ntagisubizo cyukuri kirimo
12 Amategeko y'Umuhanda

Utegereje gukata iburyo kwiherezo ry umuhanda. Ukingirijwe nimodoka ihagaze. Niki wakora?

  • A Guhagarara hanyuma ukagenda gake gake witonze kugezaho ureba neza Cy'Ukuri
  • B Kwihuta wegera imbere aho ushobora kureba ugafunga ikindi cyerekezo
  • C Gutegereza abanyamaguru bakakumenyesha ko ntakibazo wakata
  • D Guhindukiza imodoka vuba kugirango ushake indi nzira wakoresha
13 Amategeko y'Umuhanda

Kuki abanyamaguru batemerewe kwambuka umuhanda mw ikoni cyangwa hafi y imodoka ihagaze?

  • A ingaruka kubindi binyabiziga
  • B ingaruka kubandi bakoresha umuhanda
  • C Abandi bayobozi bi binyabiziga baza bashobora kutabona abambuka umuhanda Cy'Ukuri
  • D Ibisubizo byose ni ukuri
14 Amategeko y'Umuhanda

Uturebanyuma dukoreshwa:

  • A kwireba
  • B kugenzura ibigendera mu muhanda inyuma Cy'Ukuri
  • C kureba abicaye inyuma
  • D ntagisubizo cyukuri
15 Amategeko y'Umuhanda

Igihe za otobisi zigenewe gutwara banyeshuli zihagaze kugirango zibafate cyangwa bavemo ugomba:

  • A kuvuza ihoni ugakomeza
  • B gukomeza ugabanyije umuvuduko n ubwitonzi kuko bishoboka ko abanyeshuli bakwambuka bitunguranye Cy'Ukuri
  • C nta bwitonzi budasanzwe bukenewe
  • D ibisubizo byose ni ukuri
16 Amategeko y'Umuhanda

Igihe utwaye umuntu mu kinyabiziga cyawe akibagirwa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago ugomba:

  • A gukuramo umukandara wo kwirinda ibyago wambaye mukawambara mwembi
  • B kubyerengagiza wizeyeko nta mpanuka muri bukore
  • C funga cyane umukandara wo kwirinda ibyago wawe
  • D Kubibutsa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago Cy'Ukuri
Urupapuro 2 kuri 8 — ibibazo 64 hamwe
Witeguye ikizamini? Tangira imyitozo ubu RWF 150.
  Tangira Imyitozo   Ibimenyetso