Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute?
Usibye ibinyabiziga by ingabo z Igihugu ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushya rutangwa naba bakurikira:
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
Kunyura ku binyabiziga bindi uretse icy ibiziga bibiri bibujijwe aha hakurikira:
Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n ibinyabiziga bikurikira:
Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
Urupapuro 7 kuri 8 — ibibazo 64 hamwe