Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20:
-
A
Amapikipiki
-
B
Velomoteri
Cy'Ukuri
-
C
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bidapakiye
-
D
Ntagisubizo cyukuri kirimo
Amahoni y'ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ryinjyana imwe rikomeza kandi redacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye nibivuzwe haruguru:
-
A
Ibinyabiziga Ndakumirwa
-
B
Ibinyabiziga bikora kumihanda
-
C
Ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10
-
D
A and B ni ibisubizo byukuri
Cy'Ukuri
Icyapa cyinyongera kerekana aho bagobokera ibinyabiziga kirangwa namabara akurikira:
-
A
Ubururu, umweru, umutuku
-
B
Umweru, umukara, ubururu
Cy'Ukuri
-
C
Umutuku, umweru, numukara
-
D
Nta gisubizo cyukuri kirimo
Iyo nta mategeko awugabanya by'umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk'amavatiri y'ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilograma 3500 ni:
-
A
Km 60 mu isaha
-
B
Km 40 mu isaha
-
C
Km 75 mu isaha
Cy'Ukuri
-
D
Km 20 mu isaha
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ryubururu rimyasa riboneka mu mpande zose
-
A
Ibinyabiziga bifite ubugari burenga m2 na cm 10
-
B
Ibinyabiziga byabaturage
-
C
Ibinyabiziga ndakumirwa
Cy'Ukuri
-
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Mugihe Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yambuka umuhanda yitwaje inkoni yera yabatabona
-
A
Umuyobozi wikinyabiziga agomba gufata iyo nkoni nkicyapa kimumenyesha ko agomba guhagarara
Cy'Ukuri
-
B
Vuza ihoni ukomeze
-
C
Gabanya nurangiza ukomeze witonze
-
D
Ibisubizo byose ni ukuri
Ni kihe cyerekezo umuyobozi wikinyabiziga yinjiramo iyo ageze aho banyura bazenguruka?
-
A
Ibumoso
-
B
Ibumoso gusa igihe ayobowe nikimenyetso kimurika
-
C
Iburyo cyangwa ibumoso
-
D
Iburyo
Cy'Ukuri
Umuyobozi wikinyabiziga yakora iki igihe ageze aho banyura bazenguruka?
-
A
Tanga inzira ku binyabiziga byamaze kwinjira aho banyura bazunguruka
Cy'Ukuri
-
B
Tanga inzira kubinyabiziga biremereye gusa
-
C
Tanga inzira gusa niba uri munzira ya kabiri niya gatatu isohoka
-
D
Komeza kuko abandi bayobozi bibinyabiziga bagomba kuguha inzira yo gukomeza
Urupapuro 8 kuri 8 — ibibazo 64 hamwe